wex24news

yashatse kuyobora FERWAFA yatanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Mbanda Jean w’imyaka 71 y’amavuko, ushaka kuba umukandida wigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye.

Mbanda yamenyekanye ubwo yiyamamarizaga kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ariko agatsindwa afite ijwi rimwe.

Mbanda yatagaje ko “Mu 2017 nibyo naje mu Rwanda, mvuga ko ngiye gufatanya na Leta iriho n’umutware wayo ariko se urabona hari icyahindutse. Kwiyamamaza rero nibwo buryo bwiza bwo kumwunganira (Perezida). Ntabwo twifuza ko agenda agahangana n’ababonetse bose bakavuga ko habuze abandi bahangana. Ndi hano kugira ngo nyomoze ibyo.”

Yagaragaje ko yabashije kubona ko Abanyarwanda baciye akenge mu bijyanye na Politiki ndetse ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yateguye ibintu byose neza ku buryo nta cyo ushobora kuyinenga.

Yagaragaje ko yatanze kandidatire ye agamije gufasha Leta iriho na Perezida wa Repubulika gusigasira ubumwe.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yashoje kwakira kandidatire z’abifuza kuba abakandida, aho kuva ku wa 17 Gicurasi 2024 kugeza kuri uyu wa 30 Gicurasi hakiriwe kandidatire z’abifuza guhatana ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu icyenda barimo abigenga barindwi.