wex24news

 yashyize akadomo ku ntambara y’amagambo yashoye kuri The Ben

Bruce Melodie yanzuye ko atazongera kuvuga kuri The Ben nyuma y’igihe kinini abakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza byinshi ku mubano w’aba bombi.

Musician The Ben

Bruce Melodie yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abakurikira umuziki nyarwanda ku rubuga rwa X, aho uyu muhanzi yasubije ibibazo byinshi yabajijwe birimo n’ibigaruka kuri The Ben bivugwa ko badacana uwaka.

Bruce Melody yagize ati  “Kugira ngo rero nirinde ibyo bintu kubera ko murabikuririza, mukabikoraho ubutumwa bubiha uburemere bidafite, ntabwo nzongera kuvuga kuri uwo muhanzi. Ntabwo nzongera kumuvugaho, Ntekereza ko kwicecekera byatanga amahoro kurusha gutanga ibitekerezo bifite uwo byabangamira, njyewe ndarega The Ben ngo turapfa iki koko? Twakoranye iki cyananiranye? nkwiriye kujyanwa kure y’ibyo bintu rwose abantu barabizamura bakabigeza ku rwego bitariho rwose.”

Bruce Melody

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko The Ben na Meddy ari abahanzi bakuru kuri we ndetse yubaha.

The Ben nyuma yo kumva ubwo butumwa bwa Bruce Melodie yihutiye kumusaba imbabazi avuga ko atari aziko byamukomerekeje, kuko nta mutima mubi yabikoranye.