Umubiligi ukorera umuryango 360FHI w’Abanyamerika muri Repubulika ya Centrafrique, yatawe muri yombi n’abarwanyi b’umutwe w’igisirikare cyigenga wa Wagner, ukomoka mu Burusiya.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi yatangaje ko yamenye amakuru y’ifatwa ry’uyu mwenegihugu utatangarijwe amazina, kandi ko iri gukurikiranira hafi ikibazo cye.
Wagner ikorana n’ingabo za Centrafrique hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye iki gihugu cyagiranye na Leta y’u Burusiya. Abarwanyi bayo barinda abayobozi bakuru, ibikorwaremezo ndetse n’uduce turimo ibirombe by’amabuye y’agaciro.
Ubu bufatanye bwatangiye ubwo imitwe yitwaie intwaro itandukanye yatangije muri Centrafrique ibitero bigari byari bigamije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Faustin Archange Touadéra mbere y’amatora yabaye mu mpera za 2020.