Sosiyete yâUbwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir yiseguye ku bagenzi bayo bagana mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza kubera imyigaragambyo iteganyijwe muri icyo gihugu.
Mu butumwa iyi sosiyete yanyujije ku rukuta rwayo rwa X yagize ati âBitewe nâimyigaragambyo yâabakozi bagenzura abinjira nâabasohoka mu Bwongereza iteganyijwe ku itariki 31 Gicurasi kugeza ku itariki 2 Kamena, turasaba abagenzi bose berekeza ku Kibuga cyâIndege cya Heathrow i Londres kwihanganira kumara umwanya munini ahagenzurirwa abinjira nâabasohoka nyuma yo kuva mu ndegeâ.
Iyi myigaragambyo izitabirwa nâabakozi bagera kuri 500 batangaga serivise zâabinjira nâabasohoka ku Kibuga cyâIndege cya Heathrow, kubera kutumvikana na Leta ku mategeko agenga akazi nâibiruhuko byâumukozi.
Ni mu gihe Leta yâu Bwongereza yo ivuga ko yatunguwe nâicyemezo cyâiryo shyirahamwe cyo gufasha aba bakozi kwigaragambya, igasaba ko byakorwa mu biganiro.
Sosiyete RwandAir isanzwe ikora ingendo enye mu cyumweru zerekeza mu Bwongereza.