wex24news

yongeye gutanga kandidatire ku mwanya wa Perezida

Mpayimana Philippe, wahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017 ntatsinde yongeye gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye kugira ngo azongere kugerageza amahirwe kuri uwo mwanya mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Mpayimana asanzwe ari umukozi wa leta muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, aho ari impuguke ishinzwe uruhare rw’abaturage mu kwishakamo ibisubizo. Ni umwanya yagiyeho mu Ugushyingo mu 2021.

Mu matora aheruka yiyamamaje nk’umukandida wigenga agira amajwi 0,73%. Nyuma yo gitsindwa yashatse no kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko muri 2018 ariko nabwo ntiyahirwa n’urugendo.

Mpayimana yagize ati  “Baracyafite imyumvire y’icyo gihe kandi ni Abanyarwanda tutagomba gutererana. Dukeneye za gahunda nshya zituma aho bari batangira kwisanisha no gukorana n’igihugu cyabo.”

Mpayimana yagaragaje ko mu rugendo rwo gushaka imikono y’abantu bashyigikira kandidatire ye bitari byoroshye kuzenguruka igihugu cyose ariko ko yabashije kuyigeraho akanayirenza