Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse iburanisha ku bujurire mu rubanza rw’Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza, nyuma yo kugaragaza ko atigeze abonana n’abamwunganira mu mategeko ngo bamusobanurire umwanzuro w’ubujurire bwe ndetse agasanga n’ubushinjacyaha bwarajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Nkundineza Jean Paul wabanje guhagarara wenyine imbere y’urukiko nta mwunganizi afite yagaragarije urukiko ko mu Rukiko rw’Ibanze yaburanaga yunganiwe ariko kuva urubanza rwasomwa, abamwunganiraga bakoze umwanzuro w’ubujurire ntibajye kumureba kuri Gereza ngo bamusobanurire ibiyikubiyemo.
Nkundineza yanavuze ko atabashije kubona imyanzuro y’ubujurire bw’ubushinjacyaha bityo aramutse ahawe umwanya na kopi z’imyanzuro ye n’iy’ubushinjacyaha akayisoma, yaza kubwira urukiko niba aburana cyangwa asaba gusubikirwa.
Umushinjacyaha yagize ati “Turasaba ko urubanza rwakwigizwa imbere akabanza agahabwa igihe gihagije cyo gutegura imyanzuro ye no gusoma umwanzuro w’ubushinjacyaha ndetse no gushaka n’abandi bamwunganira.”
Nkundineza yavuze ko mu rubanza rwe harimo abavoka batatu ariko niba badashobora kujya ku Rukiko ngo bamwunganire nyamara babona amakuru yose muri sisiteme bakwiye kuvamo agashaka abandi.
Nkundineza yari akiri kugaragaza ko we nk’umuntu ufunze kandi uzi neza ibikubiye muri dosiye ye yakwitegura akaburana mu gihe yahabwa n’urukiko, hahise hinjira umwunganizi mu mategeko mushya w’umugore yegera Nkundineza, ndetse mu kanya gato ahita asaba ko we n’umukiliya we bahabwa imyanzuro yakozwe n’impande zombi bagategura urubanza ariko bakanabaha itariki ya hafi.
Mu Rukiko rw’Ibaze rwa Nyarugenge Nkundineza yaregwaga ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha no guhohotera uwatanze amakuru nubwo we yaburanye ibihakana.
Urukiko rwasanze Nkundineza ahamwa n’icyaha cyo gutukana mu ruhame, icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge cyategetse ko Nkundineza Jean Paul afungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya 1.100.000 Frw.