Ubuyobozi bw’Ibirwa bya Maldives bwatangaje ko butazongera gutuma abantu bafite pasiporo zo muri Israel babyinjiramo, kubera intambara icyo gihugu gikomeje gushyamiranamo n’Umutwe wa Hamas ugenzura Intara ya Gaza muri Palestine.
Ni icyemezo cyatangajwe ku wa 02 Kamena 2024, mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryaturutse mu Biro bya Perezida Dr. Mohamed Muizzu.
Perezida Dr. Mohamed Muizzu kandi yatangaje ko agiye gukora ibishobaka byose akifatanya n’Abanye-Palestine, ku ikubitiro akaba agiye kohereza intumwa ze muri icyo gihugu zikareba icyo abaturage bacyo bakeneye, ndetse agashyiraho n’ikigega cyo kubakusanyiriza inkunga.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel, yahise isaba Abanya-Israel kwirinda kujya mu Birwa bya Maldives, inabwira Abanya-Israel bari muri ibyo birwa gushaka uko bahava kuko baramutse bagiriyeyo ikibazo leta yabo itabona uko ibafasha.