wex24news

bakekwaho gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Nahimiyimana Emmanuel w’imyaka 27, Habimana Emmanuel w’imyaka 27 na Munyeshyaka Vedaste w’imyaka 39, bakurikiranweho icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ubujura, no gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica.

RIB kandi ivuga ko abafashwe basanzwe barashyizeho umutwe w’abagizi ba nabi kuko bari basanzwe biba abaturage mu bihe bitandukanye. Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Gashari mu gihe dosiye yabo igiye gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Ingingo ya 224 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

RIB kandi iributsa Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi birimo icyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwiba no gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica, ikanibutsa abantu kwirinda ibi byaha kuko bihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese afatwa agashyikirizwa ubutabera.