wex24news

ifaranga ry’ikoranabuhanga rishobora gutangira gukoreshwa mu myaka ibiri

Soraya Hakuziyaremenye guverineri wungirije wqa Banki nkuru y’Igihugu, yavuze ko inyigo u Rwanda rumaze iminsi rukora yagaragaje ko koko rukeneye ifaranga ry’ikoranabuhanga ndetse hanzurwa ko ibikenewe byose ngo ritangire gukoreshwa bizaba byarangiye mu myaka ibiri iri imbere.

Soraya Hakuziyaremenye yavuze ko ifaranga ry’ikoranabuhanga u Rwanda ruteganya gukoreshwa ari izwi nka ‘Central Bank Digital Currency (CBDC)’ riba rigenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu nk’uko bikorwa ku mafaranga asanzwe.

Ifaranga rya CBDC ritandukanye n’andi mafaranga y’ikoranabuhanga azwi nka ’Cryptocurrency’ ari n’aho ayo mu bwoko bwa Bitcoin abarizwa. mu bitandukanya Central Bank Digital Currency na Cryptocurrency harimo ko kimwe kiba kigenzurwa na Banki Nkuru y’Igihugu mu gihe ikindi gishobora kugenzurwa n’ubonetse wese.

Iri ni ifaranga rikorwa n’ibihugu ariko imisusire yaryo itandukanye n’ayo dusanzwe tubona y’inoti cyangwa ibiceri bikozwe muri zahabu cyangwa umuringa ’silver’.

Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremenye yagize ati “byagaragaye ko ari ingenzi kubera kandi ibiri gukorwa mu bind ibihugu. Turabizi ko hafi ibihugu 11 byatangiye gukoresha iri faranga ry’ikoranabuhanga. Icya mbere ni Bahamas, ndetse harimo n’ibihugu byo muri Afurika birimo Nigeria, Ghana na Afurika y’Epfo, aho bimwe biri mu cyiciro cy’igerageza mu gihe ibindi byatangiye kurikoresha.

Yakomeje avuga ko nubwo iri faranga ari ryiza hari impungenge nke barigizeho zishingiye ku kuba Abaturage batakwitabira kurikoresha.

Soraya Hakuziyaremenye yavuze ko mu minsi iri imbere hazatangira Ibikorwa byo kugerageza iri faranga n’ikoranabuhanga rikoresha, “hashingiwe kuri urwo rugendo, turatekereza ko Byose bizaba byarangiye mu myaka ibiri iri imbere.”