wex24news

ku myaka 93 yashatse umugore

Umuherwe Rupert Murdoch w’imyaka 93 yongeye gukora ubukwe ashaka umugore wa gatanu witwa Elena Zhukova arusha imyaka 26 ukomoka mu Burusiya.

Rupert Murdoch n’umugore we mushya berekanye ko ku myaka yose umuntu yakora ubukwe kabone n’ubwo yaba ashaje.

Umuherwe washoye Rupert Murdoch utunze Miliyari 21.7 z’Amadolari, akaba umuntu wa 71 ukize cyane ku Isi, ndetse akaza ku mwanya wa 31 w’abaherwe muri Amerika, yongeye gukora ubukwe.

Byatangiye kuvugwa ko akundana na Elena nyuma gato y’uko atandukanye n’uwahoze ari umupolisikazi, Ann Lesley Smith bari bagiye gushakana muri Mata 2023.

Murdoch uvuka muri Australia, afite abana batandatu, ni umukuru w’icyubahiro wa kompanyi ya News Corporation ifite ibinyamakuru nka Fox News, Wall Street Journal, the Sun na the Times.