wex24news

Mexique ishobora kuyoborwa n’umugore

Claudia Sheinbaum w’imyaka 61 ari guhabwa amahirwe yo gutsinda amatora yabaye kuri iki Cyumweru muri Mexique, akaba Perezida wa Mbere w’umugore w’icyo gihugu cyo mu Majyepfo y’Umugabane wa Amerika.

A woman holds her marked thumb in the air after voting.

Uyu mugore ari guhabwa amahirwe yo gutsinda amatora ku majwi 56% ahigitse umugore mugenzi we bari bahanganiye uwo mwanya, Xóchitl Gálvez.

Sheinbaum yahoze ari Meya w’umujyi wa Mexico, ari nawo murwa mukuru w’icyo gihugu cyo mu Majyepfo ya Amerika.

Presidential candidates Xóchitl Gálvez and Claudia Sheinbaum.

Naramuka atsinze, byitezwe ko Sheinbaum azatangira imirimo nka Perezida wa Mexique tariki 1 Ukwakira uyu mwaka, asimbuye Perezida Andrés Manuel López Obrador.