wex24news

ntiteze kumva abayisaba kweguza Perezida

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ANC riri ku butegetsi bwa Afurika y’Epfo, Fikile Mbalula, yeruye ko badateze kumva andi mashyaka yasaba ko yakweguza Perezida Cyril Ramaphosa ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kugira ngo yemere gukorana na bo.

Fikile Mbalula confirms ANC will start coalition talks: ‘SA has spoken’

Mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, ANC iherutse kubona amajwi arenga gato 40%. kugira amajwi ari munsi ya 50% byashyize ANC ku gitutu cyo gushaka andi mashyaka atavuga rumwe na yo byakwiyunga kugira ngo izagire ubwiganze muri guverinoma.

Mbalula yatangaje ko nyuma y’aho ANC ibonye amajwi make, iri gutekereza kuvugana na buri shyaka kugira ngo yunge ubumwe na ryo mu rwego rwo kugira ngo Afurika y’Epfo idahungabana.

Umunyamabanga Mukuru wa ANC yasobanuye ariko ko nta biganiro bizatuma Perezida Ramaphosa ava mu nshingano afite muri iri shyaka no ku gihugu.