wex24news

Umusaruro w’amafi ukomeje kwiyongera

Abaturage bo mu karere ka Bugesera n’aka Kayonza bishimiye gutubuka k’umusaruro w’amafi nyuma y’aho bafashijwe kuvugurura ibiyaga bya Cyohoha na Kibare byari byarakamye.

Abaturiye Cyohoha kandi bavuze ko uretse no kwiyongera k’umusaruro w’amafi, ubu bibafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi bifashishije ikoranabuhanga rikoresha imirasire y’izuba mu kuhira imyaka.

Ibi biyaga kandi bikomeje gufasha abaturage babituriye kwikura mu bukene no kuzamura imibereho myiza, Ubu bakaba bafite koperative ifite abanyamuryango basaga 350.

nzobere mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikike Yagize ati “Umusaruro w’amafi wavuye ku biro 900 ugera ku biro 3,459 ku kwezi kandi koperative y’abarobyi biguriye imodoka banubaka inzu y’ubucuruai babikesheje uku kwiyongera k’umusaruro.”

Leta kandi yavuguruye ikiyaga cya Kibare gifite Hegitare 336 cyo mu karere ka Kayonza cyari cyarakamye bitewe n’ubuhinzi bw’abagituriye.

Ku bufatanye na REMA hakaba haratewe ibiti by’imigano ku buso bungana na Hegitare 80 bikikije iki kiyanga bigifasha kudahura n’ibibazo by’isuri yakirohamo ikangiza umusaruro wacyo.