wex24news

yagizwe umutoza mushya wa Fenerbahçe SK

Umunya Portugal José Mourinho w’imyaka 61 yagizwe umutoza mushya wa Fenerbahçe SK yo mu cyiciro cya mbere muri Turikiya mu gihe cy’imyaka ibiri.

Image

Nyuma yo gutangazwa nk’umutoza mushya Mourinho yashimiye abafana b’iyi kipe abizeza ibyishimo atı: “Ndashaka kubashimira urukundo rwanyu. Mubisanzwe umutoza akundwa nyuma yo gutsinda. Kuri iyi nshuro ndumva ko nkunzwe mbere yo gutsinda. Ibyo kuri njye n’inshingano ikomeye numva. Ndabasezeranya ko guhera uyu mwanya, ndi uw’umuryango wanyu inzozi zanyu ubu nizo zanjye”

Mu mwaka w’imikino ushize wa 2023-2024 Fenerbahçe yasoje ku mwanya wa kabiri namanota 99 irushwa na Galatasaray yegukanye igikombe amanota atatu. 

Iyi ni ikipe ya umunani Mourinho agiye gutoza nyuma yo kunyura mu makipe arimo FC Porto, Chelsea, Inter Milan, Real Madrid, Manchester United, AS Roma na Tottenham Hotspur ari na yo yonyine atabashije guhesha igikombe.