wex24news

yasinye imyaka itanu muri Real Madrid 

Kylian Mbappé w’imyaka 25 yasinye amasezerano yo kwerekeza muri Real Madrid ku buntu ubwo ayo afitanye na Paris Saint-Germain azaba arangiye ku wa 30 Kamena.

KYLIAN MABPPE

Uyu rutahizamu w’Umufaransa yemeranyijwe na Real Madrid kuyerekerezamo muri Gashyantare, muri Gicurasi atangaza ko azava muri PSG ku mpera z’umwaka w’imikino.

ubu yamaze gusinyana iby’ibanze na Real Madrid ndetse azerekeza muri Espagne ubwo isoko rya La Liga rizaba rifunguye ku ya 1 Nyakanga.

Yasinyanye na Real Madrid amasezerano azageza mu 2029, aho azahabwa miliyoni 12.8£ ku mwaka, miliyoni 128£ nk’agahimbazamusyi ko gusinya azabona mu gihe cy’imyaka itanu ndetse hakaba hari amafaranga azajya abona ku mashusho ye yacurujwe.

Iyi kipe yo muri Espagne iheruka kwegukana UEFA Champions League ku nshuro ya 15, iya gatandatu mu myaka 11 ishize, ndetse Mbappé yabwiwe ko akeneye gukina mu ikipe imufasha kurusha PSG yamushingiragaho kandi na bwo kwitwara neza i Burayi bigakomeza kugorana.