wex24news

yasobanuye impamvu mu Burengerazuba hari imiryango myinshi yazimye

Dr Bizimana Jean Damascène Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, yabwiye urubyiruko n’abandi bibaza impamvu mu ntara y’Uburengerazuba hari imiryango myinshi yazimye ko kumaraho Abatutsi bari bayituyemo byatijwe umurindi n’abayobozi baho n’ingabo z’u Bufaransa.

Image

Yabigarutseho ku wa 2 Kamena 2024 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari komine Gisunzu. Ubu ni mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi n’imirenge ya Shani na Ruharambuka yo mu karere ka Nyamasheke.

Uwimana Gaspard warokotse igitero simusiga cyarimo imbunda ziremereye cyagabwe tariki 12 Mata 1994 ku batutsi barenga ibihumbi 5 bari bahungiye ku kibuga cy’umupira cya Gashirabwoba yagize ati “Hari imiborogo, ntiwashoboraga gutandukanya uwapfuye n’uryamye hasi atapfuye ariko abenshi bari bapfuye abandi bakomeretse.”

Yasobanuye ko urwo rwango hari Abahutu barimo Bungwanubusa Damien na Nyakagaba bo muri Cyangugu barusamiye hejuru, batangira kurucengeza muri bagenzi babo. Ibi byatumye Abatutsi batangira kwicwa, imirambo ikajyanwa mu ishyamba rya Nyungwe, abandi bagatwikirwa.

Minisitiri Bizimana yavuze ko byakomeje bigera mu 1994, aho kwica Abatutsi byakozwe ku buryo bweruye bigizwemo uruhare na Bagambiki wari Perefe wa Cyangugu n’abari ba burugumesitiri b’amakomine 11 yari agize Perefegitura ya Cyangugu.

Mu zindi mpamvu yasobanuye harimo kuba muri iyi ntara jenoside yaratinze kurangira kuko ari ho ingabo zatsinzwe zanyuze zihunga kandi aho zageraga zihunga zikaba zarakomeje umugambi wo kumaraho abatutsi.

intara y’Uburengerazuba yabaruwemo imiryango yazimye irenga 15.500, muri yo Akarere ka Karongi gafitemo imiryango 2.839 yazimye, muri Nyamasheke habarurwa imiryango 570 yari igizwe n’abaturage 2124, mu gihe muri Rusizi ho habarurwa 97 yari igizwe n’abantu 361.