wex24news

yikomye umufana wavuze nabi abatinganyi

Umuhanzikazi w’icyamamare, Adele, yifatiye ku gahanga umufana witabiriye igitaramo cye agatuka abaryamana bahuje igitsina kimwe n’ababarizwa mu muryango wa ‘LGBTQ’.

Umuhanzikazi w’Umwongereza, Adele, yihanangirije umufana waje mu gitaramo cye i Las Vegas akavuga nabi ababa mu Muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore cyane ko ukwezi kwa Kamena twinjiyemo ari ukwabo kwiswe ‘Gay Pride cyangwa LGBTQ Pride’ abandi bazi nka ‘Pride Month’.

Ubwo Adele yahaga abafana be ikaze mu gitaramo cye, yanafashe umwanya ahita yifuriza ababa mu muryango wa ‘LGBTQ’ intangiriro nziza z’ukwezi kwabahariwe, gusa ntibyakirwa neza n’umwe mubafana be wahise azamura ijwi agira ati: ”Ukwezi kw’abatinganyi ni kubi ntukwiye kukuvugaho ”.

Uyu muhanzikazi yahise asubiza uyu mufana ati “Waje hano kuvuga gutyo? Uri igicucu? Niba udafite ikintu cyo kuvuga cyiza, byaba byiza ugiye uceceka.’’

Adele ubusanzwe ni umwe mu bahanzi bashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina n’abandi bajya kumera gutyo, n’ubwo we atabarizwa muri bo