wex24news

bafungiye muri Uganda kubera ubwicanyi

Desire Kwizera n’umugore we Uwingabire Kwizera bakoraga nk’abakozi bo mu rugo muri Uganda mu gace ka Kabale, batawe muri yombi bakekwaho kwica uwari umukoresha wabo.

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba Banyarwanda yamenyekanye mu ntangiriro z’iki cyumweru, mu ibazwa ry’ibanze biyemereye ko bishe Geofrey Twinomujuni Ntegyire wari umukoresha. Bamwishe bakoresheje inyundo ku wa 31 Gicurasi mu 2024.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kisoro, Elly Maate yavuze ko uyu mugabo n’umugore bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bashaka gucika.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kwica umukoresha wabo, uyu mugore n’umugabo batwaye bimwe mu bintu yari atunze birimo igare, ipasi na radiyo, ndetse vuba aha Desire Kwizera n’umugore we Uwingabire Kwizera bazagezwa imbere y’ubutabera mu minsi mike.