wex24news

bane mu bashimuswe na Hamas bapfuye

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko amakuru y’ubutasi gifite agaragaza ko hari abaturage b’iki gihugu bane bari mu bashimuswe n’umutwe wa Hamas, bapfuye.

Mu cyumweru cya mbere cy’Ugushyingo mu 2023 Hamas yemeye kurekura Abanya-Israel 105, ariko kugeza ubu hari abandi 120 bitaramenyekana irengero ryabo.

Mu makuru igisirikare cya Israel cyashyize hanze mu ntangiriro z’iki cyumweru, cyavuze ko muri izi mfungwa 120 harimo enye byamaze kumenyekana ko zapfuye. abapfuye ni Nadav Popplewell w’imyaka 51, Chaim Peri w’imyaka 79, Yoram Metzger w’imyaka 80, na Amiram Cooper w’imyaka 85.

Umuvugizi w’igisirikare cya Israel, Adm Daniel Hagari yagize ati “isesengura twakoze twasanze aba bantu bane bariciwe hamwe mu gace ka Khan Younis, mu bitero byo kurwanya Hamas twahagabye.”

Aba bagabo uko ari bane bashimuswe na Hamas ku wa 7 Ukwakira mu 2023, nyuma yo kubasanga mu gace ka Kibbutzes hafi na Gaza Strip.