wex24news

 Ish Kevin yibasiwe na zeo trap

Nyuma y’igihe Zeo Trap ahanganye na Ish Kevin, uyu muraperi yatangiye kwibasira mugenzi we yifashishije amagambo akakaye arimo aganisha ku gutuka ababyeyi.

Rapper Zeo Trap

Zeo Trap yibasiye mugenzi we muri ‘Freestyle’ nshya yise “Sinabyaye’’. Aho amutuka mu buryo bukomeye, akagera amwibutsa ibihe yabayemo ubwo yari ari i Iwawa.

Atangira muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo ya Rocky Kirabiranya asobanura filime, agira ati “Ntabwo banzi, nanjye sinzi ikigiye gukurikira. Ariko hari ikintu kimwe nzi ntashidikanyaho, iyo umbabaje nkubabaza kurushaho.’’

Akomeza avuga ko ‘adakunda gusebanya, ariko noneho kwiyumanganya byanze akaba agiye kubikora’. Ashinja mugenzi we ubutinganyi n’ibindi bitandukanye birimo amagambo akakaye.

Aba baraperi batangiye gushwana biturutse ku bintu bitandukanye birimo agapingane kaje hagati ya Zeo Trap na Ish Kevin washatse kumusinyisha muri label ye yise ‘Trappish Music’ inafite studio itunganya imiziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Icyo gihe byaje kurangira Ish Kevin asinyishije umuraperi witwa Hollix wari kuzamuka, nyuma y’ibi byose ariko Zeo Trap ntabwo yanyuzwe no kuba yaranze gusinya muri label ya Ish Kevin ngo birangirire aho ahubwo nawe yatangiye gusa nk’umushotora ariko ntavuge umuntu ari kubwira byeru.