wex24news

Urubyiruko rwasabwe kugira uruhare mu kubaka amahoro arambye

Rotary Club Kigali Seniors yasabye urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa byo kwimakaza amahoro, kuyabungabunga no gukemura amakimbirane mu gutegura ejo hazaza heza.

Ibyo byashingiye ku bikorwa bigamije gufasha urubyiruko kugira ubumenyi bwo gukemura amakimbirane no kwimakaza amahoro byatangijwe na Rotary Club Seniors Kigali bishingiye ku biganiro biruhuza n’abakuze.

Ku ikubitiro hahuguwe urubyiruko 50 rukora mu nzego zitandukanye ku bijyanye no kugira uruhare mu gukemura ibibazo no kubaka amahoro arambye, binyuze mu guhabwa ubumenyi butandukanye bwakifashishwa.

Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Seniors, Andrew Rugege yagize ati“Muri iki gihugu, urubyiruko rufitemo ibikorwa byinshi kandi rugize umubare munini ariko hariho n’abafite imyumvire mike cyane cyane mu byerekeye amateka y’u Rwanda n’uko amahoro arambye ashobora kubaho mu Rwanda.”

Umuyobozi w’Umuryango Interpeace mu Rwanda, Kayitare Frank, yashimye ko urubyiruko rwahawe umwanya mu gusobanurirwa amateka y’u Rwanda rukanerekwa uruhare rwagira mu bikorwa byo kubakira ku mahoro arambye.