wex24news

yafashe icyemezo cyo gutanga kandidatire ukurikiranyweho ruswa

Robert Bob Menendez ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa kuva mu 2023, yatanze kandidatire ku mwanya wa Senateri, kugira ngo ahagararire Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Why Bob Menendez Subject to a Second Federal Investigation May Skate Through Reelection

Muri Nzeri 2023, Ubushinjacyaha n’urwego rw’iperereza (FBI) bwatangaje ko bwamaze kubona ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Menendez yakoranye n’umugore we Nadine Menendez mu guharanira mu buryo butemewe.

Iperereza ryagaragaje ko Menendez n’umugore we bahawe ruswa irimo amafaranga, zahabu n’imodoka nziza. Byatumye uyu Senateri yegura ku buyobozi bwa Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga yayoboye kuva mu 2021.

Menendez wari usanzwe ari umuyoboke w’ishyaka ry’Aba-Democrates yamaze gutanga kandidatire nk’umukandida wigenga, asobanura ko yiteguye gukomeza guhagararira abaturage ba New Jersey mu Nteko.

r/newjersey - Buzz grows for Andy Kim in unusual New Jersey Senate primary

Senateri Andy Kim watanze kandidatire nk’uhagarariye ishyaka ry’Aba-Democrates muri New Jersey yagize ati “Abanyamerika barambiwe abanyapolitiki bashyira inyungu zabo imbere kurusha icyo igihugu gikwiye. Buri wese azi ko Menendez adahagarariye abo muri New Jersey, ahubwo ari kubyikorera ubwe.”

Urubanza rwa Menendez, Nadine n’aba bashoramari rumaze ibyumweru bine ruburanishwa. Bosebahakanye ibyaha bashinjwa, basaba kugirwa abere.