wex24news

yagaragaje icyatuma Afurika iba umugabane ukize

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiriye gushyira imbaraga mu kubaka umutekano, uburezi, ubuzima n’ikoranabuhanga kugira ngo byihute mu iterambere.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye iyi nama ihuza b’ibihugu Afurika yiswe Korea-Africa Summit, yagaragaje ko igihe ari iki ngo Koreya y’Epfo na Afurika bigere ku bufatanye bwisumbuye kuko ari igihugu kizi neza agaciro k’ubusugire n’ubwigenge ndetse n’urugamba rwo kugera kuri politike idaheza kandi buri wese akabazwa ibyo akora.

Perezida Kagame yagize ati  “Ibyo Koreya y’Epfo yanyuzemo bigaragaza ko igihugu gishobora kugira impinduka zikomeye kandi zihuse bikozwe n’ikiragano kimwe. Hari uwabasha gusobanura impamvu Afurika itaraba umugabane ukize? Afurika ishobora kwihuta mu iterambere kurushaho, kandi nta yindi nzira ihari yo kubigeraho atari ukwibanda ku mutekano, ubuzima, uburezi n’ikoranabuhanga.”

akomeza agira ati “Ibi byose birashoboka, bigaterwa n’uburyo dukemuramo ibibazo byacu bijyanye n’imiyoborere. Urubyiruko rwa Afurika rukeneye ayo mahirwe. Birashoboka.”

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye za Afurika, ndetse n’imiryango mpuzamahanga ifite icyo iri gukora ngo Afurika itere imbere, yabaye guhera ku wa 04 – 05 Kamena 2024.

Korea-Afric Summit ije ikurikira iyabaye muri Nzeri 2023, ariko iri ku rwego rwa za minisiteri. Ni inama iba igamije guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu izwi nka Korea-Africa Economic Cooperation