wex24news

yajyanywe mu nkiko n’umugore umushinja kumuhohotera

Umuraperi w’Umunyamerika Kanye Omari West, arashinjwa ibyaha biganisha ku gufata ku ngufu uwari umukozi we.

Uyu mugore witwa Lauren Pisciotta yavuze ko yatangiye gukorera Kanye West muri Nyakanga 2021. Yavuze ko yagize uruhare mu ikorwa ry’indirimbo eshatu ziri kuri album ya Kanye West yitwa “Donda’’ yagiye hanze muri uwo yatangiriyemo gukorana n’uyu muraperi.

Mu 2022 Kanye West ngo yamusabye gusiba konti ye kuri OnlyFans , amusezeranya ko amafaranga yakoreragaho azajya ayamwishyura undi arabyemera.

Lauren Pisciotta agaragaza ko uyu muraperi nyuma yatangiye kujya amwoherereza ubutumwa burimo amagambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Mu Ukwakira 2022 Lauren Pisciotta avuga ko yirukanywe bitunguranye ndetse akemererwa miliyoni eshatu z’amadorali y’imperekeza ariko ntayahabwe.

Mu kirego cye avuga ko ashinja Kanye West kwica amasezerano, kumuhohotera bishingiye ku gitsina ndetse no kurangiza amasezerano mu buryo bunyuranyije n’amategeko.