wex24news

Abasifuzi bambuwe umukino bari gusifura i Kinshasa

Abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda; Uwikunda Samuel, Mutuyimana Dieudonné, Ishimwe Didier na Twagirumukiza Abdoul Karim bambuwe kuzasifura umukino uzabera muri RDC ukazahuza Congo Brazzaville na Maroc.

Amakipe y’ibihugu muri Afurika akomeje guhatana mu majonjora y’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.

Cyakora bimwe muri ibi buhugu bikomeje kugira ikibazo cy’ibibuga bitujuje ibisabwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), biba ngombwa ko bishaka aho byakirira imikino yabyo. ni muri urwo rwego Congo Brazzaville yahise yegera abaturanyi bayo ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayitiza ikibuga igomba kwakiriraho umukino uzayihuza na Maroc.

Kujyana uyu mukino muri RDC niyo ntandaro yo kuwambura aba basifuzi kubera umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, aho RDC ishinja u Rwanda.

Uyu mukino wahise uhabwa abasifuzi b’abanye-Ghana aho uzayoborwa na Laryea Daniel.