wex24news

abayobozi ba ICC basabiye ibihano

Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatoye umushinga w’itegeko rihana Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ruzira impapuro ruherutse gusohora zo guta muri yombi abayobozi ba Israel.

Mu bashyiriweho impapuro zibata muri yombi harimo Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu na Minisitiri w’Umutekano, Yoav Gallant. Izi mpapuro kandi zashyiriweho abayobozi batatu ba Hamas.

Uyu mushinga w’itegeko watowe n’abadepite 247 kuri 155 bawanze. Biteganyijwe ko umushinga uzabanza kwemezwa na Sena mbere yo kuwusinya. Perezida Joe Biden na we yagaragaje ko adashyigikiye uwo mushinga, cyane cyane ku bijyane no gufatira ibihano ICC, nubwo atemera impapuro zashyiriweho abayobozi ba Israel.

Mu bashyiriweho impapuro zibata muri yombi harimo Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu na Minisitiri w’Umutekano, Yoav Gallant. Izi mpapuro kandi zashyiriweho abayobozi batatu ba Hamas.

Bimwe mu bihano Inteko ya Amerika yasabiye bamwe mu bayobozi ba ICC, harimo kubabuza kwinjira muri icyo gihugu.