wex24news

ahataniye igihembo mu ikipe yo muri Ukraine

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Bizimana Djihad yashyizwe mu bakinnyi batandatu bazatoranywamo umwiza w’imikino yo kwishyura mu Ikipe ya Kryvbas Kryvyi Rih muri Shampiyona ya Ukraine.

Ni umwaka wa mbere Bizimana ari gukina muri iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Ukraine ariko wamugendekeye neza cyane kuko uretse gushyirwa mu bakinnyi bagomba gutoranywamo umwiza w’imikino yo kwishyura.

Ubwo yageraga mu Ikipe y’Igihugu ikomeje kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, uyu mukinnyi yavuze ko yagize umwaka wa mbere mwiza muri iyi kipe.

Kryvbas Kryvyi Rih yasoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine n’amanota 57.

Ibi byahesheje iyi kipe kuzakina imikino y’amajonjora ya UEFA Europa League irushanwa rya kabiri rikomeye ku Mugabane w’i Burayi.