wex24news

Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC yerekeje muri Police FC

Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Ani Elijah yerekeje mu Ikipe ya Police FC ku masezerano y’imyaka ibiri.

Rutahizamu Ani Elijah wifuzwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, ni umwe mu bakinnyi Police FC yatekerejeho kugira ngo akemure ikibazo cyo kubona ibitego mu busatirizi bwayo nubwo hari aho byageze ibiganiro bigahagarara kubera kutumvikana ku byo umukinnyi yifuzaga.

Nigerian striker Elijah Ani, the man leading Bugesera FC’s attack in the Primus National League

Ku wa 4 Kamena, uyu mukinnyi wari usigaje umwaka umwe muri Bugesera FC, ni bwo yasinyiye Police FC amasezerano y’imyaka ibiri ndetse bivugwa ko yatanzweho miliyoni 50 Frw.

Andi makipe yamwifuje ni APR FC ndetse na Rayon Sports, ariko agenda biguru ntege mu kumugura.

Elijah kuri ubu ari mu bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2023/24 aho ahanganye na Muhire Kevin wakiniraga Rayon Sports ndetse na Ruboneka Jean Bosco wa APR FC.