wex24news

bamaganye guverinoma nshya

Bamwe mu badepite bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye kwamagana guverinoma nshya iherutse gushyirwaho na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka.

Iyi guverinoma igizwe n’abantu 54 yagaragayemo impinduka ugereranyije n’iyari isanzweho, kuko hahinduwe abarimo Minisitiri w’Ingabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Minisitiri w’Ubukungu, Minisitiri w’Imari na Minisitiri w’Ubutabera.

Judith Suminwa Tuluka

Basobanuye ko iyi guverinoma idashingiye ku bwumvikane bw’imitwe ya politiki, aho buri wose wagombaga guhagararirwa, Suminwa yashyiragaho abagize iyi guverinoma, yarenze ku biteganya n’ingingo ya 90 y’Itegeko Nshinga rya RDC kuko hari ibice by’igihugu yabogamiyemo cyane, mu gihe nka Maniema nta n’umwe ifite uyihagarariye.

Icyo bifuza ni uko hasubikwa igikorwa cyo kurahiza abagize guverinoma nshya giteganyijwe tariki ya 15 Kamena 2024, hakongera kubaho igikorwa cyo kubatoranya.