wex24news

Cristiano Ronaldo yageneye ubutumwa Mbappe werekeje muri Real Madrid

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yavuze ko yishimiye ko Mbappe yerekeje muri Real Madrid ndetse yemeza ko agiye kujya amureba.

Kuri Instagram, Cristiano Ronaldo yabwiye Mbappe ko ubu nawe agiye kujya yicara akamureba.Ati: “Ni igihe cyanjye cyo kukureba.Nzanyurwa no kubona uhagurutsa Barnabeu.”

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere,ariki ya 03 Kamena nibwo Real Madrid yatangaje ko yasinyishije Mbappe amasezerano y’imyaka itanu avuye muri PSG nyuma yo gusoza amasezerano.

Mbappe yigishijwe kuvuga adategwa icyongereza n’icy’Espagnol kugira ngo yitegure kuzitwara neza mu bihugu azajyamo.