wex24news

’Kwibohora30’ bishobora kubera muri Stade Amahoro nshya

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imyiteguro y’isabukuru ya 30 yo Kwibohora igeze kure ndetse ngo biteganyijwe ko nihatagira igihinduka izabera muri Stade Amahoro nshya.

Iki gikorwa kizabanzirizwa n’isabukuru ya 30 Kwibohora, aho Abanyarwanda bazaba bishimira imyaka 30 igihugu kimaze kibohowe ingoyi y’ubutegetsi bubi bwimakaje akarengane, ivangura n’amacakubiri byatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Kamena 2024 yagize ati”Isabukuru yo Kwibohora turimo turayitegura ndetse nibinagenda neza izabera muri Stade nshya, ntabwo amatora azayibuza, nta nubwo kuyitegura bizabuza ko [amatora] aba kuko kwiyamamaza bizatangira ku itariki 22 Kamena kugeza 13 Nyakanga, n’isabukuru yo kwibohora izaba nk’uko bisanzwe ariko by’umwihariko kuko ari iya 30”.

Stade Amahoro nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bicaye ibihumbi 45. Hateganyijwemo ibyumba bizajya bikorerwamo n’abanyamakuru mu kazi kabo, bitandukanye n’aho baba bakorera hejuru muri stade mu gihe bari kureba umukino.