wex24news

yashimangiye ko Ukraine itazakura amahoro mu kwinjira muri NATO

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko atari ngombwa ko Ukraine ijya muri mu muryango wa NATO kugira ngo yongere igire amahoro.

Ibi yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru Time magazine. Yavuze ko Ukraine izagira amahoro ari uko U Burusiya butakiri ku butaka bwayo.

Yavuze ko Ukraine ahubwo ikwiriye guhabwa ubufasha bw’intwaro nk’uko ibindi bihugu bizihabwa kugira ngo ibashe guhangana n’u Burusiya.

Joe Biden yagize ati  “Amerika ntabwo dufasha Ukraine kugera muri NATO, ahubwo icyo dukora tuyiha intwaro nk’uko tuzihereza ibindi bihugu maze ikabasha kwirwanirira, nka Amerika nk’igihugu gikomeye ntabwo tuzarebere ibintu ngo tureke kugira icyo tubikoraho”.

Intambara y’U Burusiya na Ukraine imaze imyaka 2 itangiye. Kimwe mu byayiteye ni uko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yasabye ko Ukraine itakwakirwa muri NATO