wex24news

 yatangije Fenty Hair, sosiyete yita ku misatsi

Umuhanzikazi Rihanna, yatangije Fenty Hair izajya yita ku misatsi yatangaje iby’iyi sosiyete ye nshya yifashishije imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri.

Rihanna Fenty Los angeles 2024

Rihanna yagize ati “Umuryango mushya wahageze. Fenty Hair yaje ndetse ni igihe cyo kugira umusatsi mwari mutegereje.’’umushinga wa Fent Hair watangiye mu 2021.

© Fenty Beauty by Rihanna - 0

Asanzwe afite izindi sosiyete zirimo Fenty Beauty ikora ibikoresho byifashishwa mu gukora ’makeup’ ndetse na Savage X Fenty.

Rihanna yavuye ku mwanya wo kuba Umuyobozi Mukuru muri Sosiyete ye ya Savage X Fenty, yashinze, ikora imyambaro y’imbere y’abagore mu mwaka ushize.

Rihanna

Uyu mwanya yawuhaye Hillary Super yari amaze imyaka itanu ari we Muyobozi. Uyu yahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Sosiyete yo muri Amerika ya Anthropologie Group, na yo izwiho guhanga imyambaro.