wex24news

yifatanyije n’ababyeyi b’Intwaza mu kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’ababyeyi b’Intwaza bo mu rugo rw’Impinganzima rwa Huye n’urwa Nyanza, kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yagize ati  “N’ubwo twaje kwibuka Jenoside yatwaye abanyu bose, tunezezwa iteka n’iyo dusanze muriho, mwaranze guheranwa […] Ni byo koko dufite agahinda ariko ntigakwiye kuduherana, ntibyoroshye kubura abawe bose ngo maze uhore ntuhogore, nyamara mwebwe ntimwajishuye ingobyi, mwahisemo kwirenga mwiyemeza gukenyera murerera u Rwanda,”

“Turabashimira rero kuko muri ishuri twigiraho ubudaheranwa tuvuga iteka, kongera kubaho nyuma y’ubuzima mwanyuzemo muri Jenoside na nyuma yayo, mukongera kubaho ni ubutwari bukomeye.”

Yagarutse ku bukana Jenoside yakoranywe byatumye isiga ibikomere bikomeye, avuga ko abayirokotse bagize ubutwari bukomeye bwo kongera kwiyubaka.

Ati “Umutwaro uremereye wikorewe n’abayirokotse barimo namwe ababyeyi bacu ndetse n’abayihagaritse tubonamo isomo rikomeye ko ntacyo wakwima igihugu.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yanageneye ubutumwa urubyiruko arubwira ati “Mwe mukiri bato, uru Rwanda mureba benshi mwakuriyemo ntabwo ari ko rwahoze. Aya mahirwe dufite yo kugira igihugu, kwiga, kubona akazi kose twifuza, ntawe ubazwa ubwoko, abakuru bababanjirije ntabwo bayabonye. Twese tuyakoreshe neza.”

Umwe mu Ntwaza wo mu Mpinganzima ya Huye, Mukabuhigiro Scholar, Yashimiye Madamu Jeannette Kagame n’Umuryango Unity Club babakuye mu bwigunge aho bari basigaye bonyine, bakabahuriza hamwe mu rugo rw’Impinganzima.

Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ku bukana Jenoside Yakorewe Abatutsi yakoranywe, aho abagore n’abana na bo hari abayijanditsemo, nka Nyiramasumbuko Pauline, wabaye umugore wa mbere ku Isi wahamijwe icyaha cya Jenoside n’urukiko mpuzamahanga n’ababikira babiri babihamijwe n’inkiko z’ibihugu by’amahanga.

Kugeza ubu mu gihugu hose hari ingo z’Impinganzima enye, harimo urwa Huye, Nyanza, Bugesera ndetse n’urwa Rusizi. Hatuyemo Intwaza 222, abagore 195 n’abagabo 27.