wex24news

yikuye mu mikino adakinnye umukino wa 1/4

Novak Djokovic w’imyaka 37 , yikuye mu irushanwa ry’uyu mwaka mbere yo gukina umukino wa 1/4 kubera imvune yo mu ivi.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri ni bwo uyu mukinnyi wari uhagaze neza mu irushanwa, yatangaje ko atazakomeza gukina muri French Open y’uyu mwaka.

Yagombaga gukina n’Umunya-Norvège Casper Ruud wa karindwi mu bahagaze neza mu irushanwa, mu mukino wa 1/4 wari kuba kuri uyu wa Gatatu.

Nyuma yo kunyuzwa mu cyuma byagaragaye ko umukaya wo hagati mu ivi ry’iburyo rya Djokovic wacitse.

Djokovic azatakaza kandi umwanya wa mbere ku Isi muri Tennis y’abagabo, asimburwe n’Umutaliyani Jannik Sinner nyuma ya French Open. yashyize ihererezo ku cyizere cyo gutwara Grand Slam ya 25 kuri Djokovic wari guhita aca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere wegukanye amarushanwa menshi mu mateka ya Tennis.

Djokovic ntiyigeze atwara umudali wa Zahabu mu Mikino Olempike ndetse yagaragaje ko uyu mwaka ari yo ntego afite.