wex24news

yitabiriye inama y’Abagaba b’Ingabo muri Afurika

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye inama ya 19 y’Abagaba b’Ingabo ku mugabane w’Afurika ndetse n’Abakuru b’Inzego zishinzwe Umutekano igamije kurebera hamwe ibibazo bibangamiye umutekano muri Afurika.

Iyi nama itegurwa ku bufatanye bwa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Brigadier General Mohamed El Mocktar Menny, Umuyobozi mukuru w’inama y’Abagaba bakuru ku mugabane w’Afurika n’inzego zishinzwe umutekano, ubwo yagezaga ijambo ku bayitabiriye yagarutse kuri bimwe mu bibazo bibangamiye ibice bitandukanye by’umugabane harimo ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’iterabwoba.

Yagaragaje ko mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ibibazo bikomeje gufata indi intera, bigizwemo uruhare n’imitwe yitwaje intwaro ya M23 na FDLR.

Brig Gen Mohamed El Mocktar Menny, avuga ko nubwo hari ingamba zafashwe n’ibihugu ndetse n’amahanga, mu guhashya iterabwoba n’ibikorwa by’ihohotera bikomeje kwibasira ibihugu byo mu ihembe rya Afurika, akarere k’ibiyaga bigari ndetse na Mozambique ndetse n’ibindi bibazo by’Umutekano muke bikomeje kwibasira utu duce.

Ibikorwa byakozwe harimo kuba hari bimwe mu birindiro byari bifitwe n’Ingabo ziri muri ubwo butumwa, byagiye bisubizwa Ingabo za Somalia. Muri iyo myanzuro kandi harimo no kureba uburyo hagabanwa zimwe mu ngabo ziri muri ubu butumwa aho biteganyijwe ko muri Kamena uyu mwaka ingabo zigera ku 4000 ziri muri ubwo butumwa zizagabanwa.