wex24news

ntizikwiye gushyirwa mu gihuru

Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje impungenge kuri cameras zashyiriweho kugabanya impanuka mu mihanda, avuga ko hari izishyirwa mu bihuru cyangwa mu myaka bisa n’ibigamije gushaka amafaranga kuko zihishwa nyamara zagashyizwe ahagaragara.

Polisi yashyize ku mihanda Camera  zipima  umuvuduko

Inzego zitandukanye zemeza ko kuva hagatangira gukoreshwa camera zo ku muhanda mu kugenzura umuvuduko w’ibinyabiziga byagabanyije ku rugero runini impanuka zo mu muhanda zahitanaga abantu.

Image

Nyuma hanashyizweho ibyapa biburira abantu ko muri metero nke hari camera ariko haba n’izishyirwa ahantu hihishe bakaza kuzihakura ku mugoroba.

Senateri Evode Uwizeyimana yagize ati “Camera na yo ntikwiye kuba mu masaka cyangwa mu gihuru ntabwo bishoka. Kuko turabibona kenshi kuko camera akamaro kayo ni ugukumira impanuka ntabwo ari isoko y’amafaranga, ikwiye kujya ahantu hagaragara, turashimira polisi kuko bashyizeho ibyapa bibwira abantu ko camera ihari imbere, kuri za camera zishinze ariko za zindi zikomeza kujya mu myumbati ntabwo tumenya aho ziri.”

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard yavuze ko ibya camera zishyirwa mu bwihisho bizaganirwaho na polisi y’u Rwanda kugira ngo bikemuke kuko “ntabwo igitekerezo cyari ugushaka amafaranga, ahubwo byari ukugira ngo turwanye impanuka mu muhanda kandi zaranagabanyutse kuko hari igihe twapfushaga abantu 14 mu cyumweru kimwe.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahamije ko mu gihe haba hari camera iri ahantu hadakwiye byaganirwaho bigakosorwa.