wex24news

Benin itsinze u Rwanda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Umukino w’umunsi wa gatatu mu itsinda rya gatatu, urangiye ikipe y’Igihugu y’ u Rwanda itsinzwe igitego 1-0 na Benin mu mukino wakiniwe muri Côte d’Ivoire.

Bénin yatangiye umukino iri hejuru, yanyuzagamo igasatira ndetse byagaragaraga ko irusha u Rwanda imbaraga kugeza ubwo yafunguraga amazamu ku gitego cyinjijwe na Dodo Dokou ku mupira wari uvuye muri koruneri yabonetse ku munota wa 36.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda aho umutoza yakuyemo Hakim Sahabo na Raphael York maze yinjiza Samuel Gullet na Muhire Kevin.

Amavubi yasatiriye mu minota ya nyuma, ariko nta buryo bukomeye bugana mu izamu yabonye kuko yazitiwe n’ubwugarizi bwa Bénin bwari buhagaze neza.

U Rwanda ruzakina umukino wa kane mu itsinda tariki ya 11 Kamena 2024 n’ikipe y’igihugu ya Lesotho, uyu mukino ukazabera mu gihugu cya Afurika y’Epfo.