wex24news

berekeje i Mecca mu mutambagiro mutagatifu

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wahaye impanuro abayisilamu 90 berekeje i Mecca muri Arabia Saoudite, mu mutambagiro Mutagatifu uba buri mwaka.

Aba bayisilamu barimo abagore n’abagabo bari kumwe n’imiryango n’inshuti babaherekeje, babwiwe ko batagiye mu mutambagiro mutagatifu nka bo gusa ahubwo ko bagomba no kuzirikana umuryango mugari w’abayisilamu mu Rwanda, Abaturarwanda ndetse n’Ubuyobozi bwarwo na bo bakabasabira

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa yasabye aba bagiye mu mutambagiro ati  “Muri bamwe mu bayisilamu mufite amikoro ndetse n’ijambo mu muryango mugari w’abayisilamu mu Rwanda. Nabasabaga ko muzadufasha mukaba imbarutso y’iterambere n’impinduka mu muryango mugari w’abayisilamu n’umuryango nyarwanda. Mufite imbaraga z’amikoro ndetse n’iz’ibitekerezo, twizeye ko nta cyo tuzababurana kandi tuzakomeza gukorera hamwe”.

Sheikh Sindayigaya kandi yabibukije ko ari amahirwe akomeye kuri iyi nshuro kuba bagiye kugenda na Sosiyete ya y’Ubwikorezi ya RwandAir kuko izabatwara aho bagiye nta handi bahagaze bitandukanye n’uko byagendaga mbere.

Uru rugendo rufatwa nk’amahirwe yo kuzuza inkingi eshanu z’ukwemera mu Idini ya Islam. Enye ziyibanziriza ni ukwemera ko hari Imana imwe rukumbi kandi ko Mohammed ari intumwa yayo, gusenga gatanu ku munsi, gutanga amaturo no kubahiriza igisibo gitagatifu cya Ramadhan.

Abayisilamu bagiye mu mutambagiro mutagatifu bazagaruka ku itariki 24 Kamena 2024.