wex24news

Bongeye kurasa mu nkambi y’abasivili

Mu cyumba cy’ishuri cyahinduwe ahantu ho kurara ku ishuri ry’Umuryango w’Abibumbye (ONU) mu nkambi y’impunzi y’i Nuseirat rwagati muri Gaza, abana b’Abanye-Palestine baragendagenda mu bisigazwa by’ibyasenyutse no muri za matola ziriho ibizinga by’amaraso.

Abantu nibura 35 bishwe naho abandi benshi barakomereka aho hantu, mu gitero cyo mu kirere cy’igisirikare cya Israel cyabaye mu gitondo, nkuko bivugwa n’umukuru w’ishami rya ONU ryita ku mpunzi z’Abanye-Palestine, rizwi nka UNRWA.

Igisirikare cya Israel kivuga ko cyagabye “igitero kidahusha, gishingiye ku makuru y’ubutasi”, kigambiriye abarwanyi bari hagati ya 20 na 30 b’umutwe wa Hamas n’umutwe wa Islamic Jihad, bari barimo gukoresha iryo shuri nk’ahantu ho gutegurira no kugabira ibitero.

Ariko ibiro bishinzwe gutangaza amakuru by’ubutegetsi bwa Gaza buyobowe na Hamas bivuga ko abana 14 n’abagore icyenda bari mu bishwe.

Israel irimo kurushaho guhabwa akato mu rwego rwa dipolomasi kubera imyitwarire yayo mu ntambara. Hari imanza Israel yarezwemo mu nkiko ebyiri mpuzamahanga, ariko ishimangira ko yakurikije amategeko agenga intambara, mu gihe igerageza guhangana n’icyo ibona nk’inkeke ku kubaho kwayo nk’igihugu, itewe na Hamas.