wex24news

ishyaka rya EFF ntiriteze kwihuza na ANC iyoboye Afurika y’Epfo

Umuyobozi w’ishyaka EFF ry’impirimbanyi ziharanira impinduramatwara mu bukungu, Julius Sello Malema, yatangaje ko ritazahuza imbaraga na ANC iri ku butegetsi bwa Afurika y’Epfo.

Julius Malema

ANC yafashe icyemezo cyo kwihuza n’amashyaka atavuga rumwe na yo kugira ngo hajyeho guverinoma y’ubumwe, nyuma y’aho ibuze amajwi 50% mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo

Perezida wa Afurika y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa ANC, Cyril Ramaphosa, kuri uyu wa 6 Kamena 2024 yatangarije i Johannesburg ko gushyiraho guverinoma y’ubumwe bw’amashyaka ari cyo cyemeza cyafasha abaturage

Bimwe mu bibazo bikomeye byugarije Afurika y’Epfo, ari na byo abasesenguzi bashingiraho bemeza ko byatumye ANC ibura amajwi 

Malema yagize ati “Habayeho igitekerezo cya guverinoma y’ubumwe bw’igihugu. Ntabwo turi nka Mandela. Ntidukora guverinoma y’ubumwe, ntabwo tuyishaka. Dushaka guverinoma ihuriweho. Byazarangira tugizemo abantu badakwiye.”

ANC isabwa kuba yamaze kumvikana n’amwe mu mashyaka atavuga rumwe na yo mbere y’uko abadepite batora Umukuru w’Igihugu tariki ya 16 Kamena 2024.