wex24news

U Rwanda rwafunguye Ambasade muri Indonesia

Kuri uyu wa Kane, u Rwanda rwafunguye ku mugaragaro Ambasade yarwo muri Indonesia, hanasinywa amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshatu. 

Amasezerano yashyizweho umukono arimo arebana n’ubutwererane rusange, guhererekanya ubunararibonye mu bya Politiki no gukuraho viza ku batunze Pasiporo za Dipolomasi n’iza serivisi. 

Ambasade y’u Rwanda yafunguwe i Jakarta mu muhango wayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vince ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Indonesia Ms. Retno Marsudi. 

Minisitiri Dr Biruta, yavuze ko iyi Ambasade ari igihamya mu rugendo rwo kwagura ubucuti n’umubano ufitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi. 

Minisitiri Dr. Biruta yongeyeho ko iyo Ambasade inashushanya u Rwanda mu kugaragara muri Indonesia no kurushaho kwagura ibiganiro bya dipolomasi muri ako Karere.

Kugeza uyu munsi u Rwanda rumaze kugira Ambasade 49 zibarizwa ku mugabane yose uko ari itanu.