wex24news

yabuze icyangombwa bituma abura kuri lisite y’agateganyo y’Abadepite

Umunyarwenya Muco Samson wamamaye nka Samu muri Zuby Comedy ntiyigeze asohoka kuri lisite y’agateganyo y’abakandida bahatanira kwinjira mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Nkuko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Samu ntabwo yashyizwe kuri lisite y’agateganyo y’abari guhatanira umwanya mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda kubera ko atatanze icyangombwa cya muganga wemewe.

Iki cyangombwa cya muganga wemewe ni nacyo Samu yari yabuze ubwo yatangaga kandidatire ye, icyakora ahabwa amahirwe yo kujya kugishaka ndetse aragitanga nubwo mu isuzuma ryakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora basanze cyaratanzwe na muganga utemewe.

Icyakora kimwe n’abandi uyu munyarwenya aracyafite amahirwe yo gushaka iki cyangombwa akaba yagitanga mbere y’iminsi itanu uhereye umunsi urutonde rw’agateganyo rwatangarijwe.