wex24news

yahawe ibihembo cy’ishimwe na kaminuza mpuzamahanga

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahawe igihembo cy’ishimwe na Kaminuza Mpuzamahanga y’Imiyoborere [African Leadership University, ALU], nk’uwabaye indashyikirwa mu guteza imbere ibikorwa byo kwihangira imirimo ku Banyarwanda n’abandi.

Umukuru w’Igihugu yahawe iki gihembo ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku bagera kuri 431 barangije amasomo muri Kaminuza ya African Leadership University.

Iki gihembo yagishyikirijwe n’Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze ALU, Fred Swaniker, wamushimiye agira ati “Nk’uko nabivuze, twifuzaga ko wakabaye wararangirije amasomo hano ariko nta rirarenga. Twaguteguriye igihembo cy’ishimwe.”

Perezida Kagame yagize ati “Ikigo nk’iki, ni ikitwibutsa twese ko muri Afurika dufite ibikenerwa n’uburyo bwose kugira ngo dukemure ibibazo byacu. Ukuri kutari kwiza ni uko twiringira abandi kutwitaho.”

Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Kaminuza ya African Leadership University, Fred Swaniker, yavuze ko muri iyi kaminuza, intego nyamukuru ari ugukora ibintu bikomeye kandi abarangije amasomo nabo biteguye gukora ibikomeye ku Mugabane wa Afurika.