wex24news

yishongoye ku bagerageje ‘coup d’état’ mu 2015

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza tariki ya 13 Gicurasi 2015 batashoboraga kugera ku ntego kuko igihugu cyabo gifite igisirikare cyunze ubumwe kandi gikomeye kurusha uko babitekerezaga.

Iyi ‘coup d’état’ yari iyobowe n’abasirikare barimo Gen Maj Godefroid Niyombare yabaye mu gihe Nkurunziza wayoboye u Burundi yari yagiye muri Tanzania.

Tariki ya 15 Gicurasi 2015, abasirikare bari ku ruhande rwa Nkurunziza basubijeho ubutegetsi, Gen Niyombare, abasirikare, abapolisi ndetse n’abanyapolitiki bari bafatanyije muri iki gikorwa barahunga.

Ndayishimiye yagize ati “Ubwa mbere bari bazi ko ingabo z’u Burundi zidakomeye, bazi ko ingabo z’u Burundi n’abenegihugu batanywanye kuko ni icyorezo cyari cyaratewe. Imana igira ngo ‘Reka mbereke uko ingabo z’u Burundi ubu ziyubatse, zirinda ubutegetsi, zirinda igihugu’. Bakore coup d’état, biranga! Babona za ngabo ntizikiri mu macakubiri, ubu ziriyunze. Imana yaretse ko bibaho kugira ngo ibyanditse bibe.”

Perezida Ndayishimiye avuze aya magambo mu gihe buri mwaka, umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC no mu ishyamba rya Kibira, ugaba ibitero muri iki gihugu, ugamije gushyira igitutu ku butegetsi kugira ngo bwemere kugirana imishyikirano n’Abarundi batavuga rumwe na bwo.