wex24news

urubyiruko rwasabwe kutajenjekera abashaka guhungabanya ibyagezweho

Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko hari abantu benshi bakigaragaza umugambi wo gusenya ibyo igihugu cyagezeho, abasaba kutajenjeka mu kubarwanya no kubatsinda, kuko urubyiruko ari rwo ruzasigarana inshingano zo kuyobora u Rwanda mu myaka 30 n’indi irenga iri imbere.

Ibi bikubiye mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rwaturutse mu turere twose tw’igihugu rwitabiriye igikorwa cy’Igihango cy’urungano tariki ya 8 Kamena 2024, ubwo bifatanyaga mu kwibuka ku nshuro ya 30 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Madamu Jeannette Kagame yibukije ko ‘Igihango cy’Urungano’ cyakomotse ku runana rw’urungano urubyiruko rwiyemeje kugirana ubwo hari hashize igihe hakorwa igikorwa cyiswe ‘umuseke mushya’.

Yagize ati “Igihugu rero kibona urubyiruko nk’imbaraga zikomeye zubaka kandi vuba, nyamara kubaka abantu bagendana ibikomere byari bigoye. Byari ngombwa rero ko hatekerezwa urubuga abato baganiriramo bakabasha kubohoka no kubana neza na byo kugira ngo bubake igihugu na bo ubwabo bubakitse.”

Yagaragaje ko mu myaka 30 ishize ubuyobozi bw’igihugu bwakoze ibishoboka ngo urubyiruko rurererwe mu gihugu gitekanye kandi buri wese afitemo umwanya.

Madamu Jeannette Kagame yabwiye uru rubyiruko ko hari abantu bashaka gusenya ibyo u Rwanda rwagezeho ariko ari umukoro wa buri wese kubarwanya.

Yagize ati “Ni urugamba rusaba kutajenjeka na gato mu gihe tubonye uwashaka guhungabanya ibyo twagezeho yaba avuga, yandika cyangwa agerageza kubikora kuko tuzi aho byatugejeje. Ni inshingano yacu yo kumwamagana, kumurwanya no kumutsinda.”

Yagaragaje ko urubyiruko rudakwiye kugira impungenge zo kuzakomereza ku bikorwa byakozwe kuko abakuru bazakomeza kubaba hafi no kubagira inama.

Mu kiganiro uru rubyiruko rwahawe cyari gifite umutwe ugira uti “Kurinda ibyagezweho, amahitamo n’inshingano kuri Jenerasiyo 30” Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yibukije urubyiruko ko rudakwiye kugwa mu mutego w’abashaka kubayobya.

Yatanze urugero rw’abari abayoboye repubulika ya mbere n’iya kabiri babanje kwigishwa ko Abahutu nta bwenge bagira, mu gihe cyo gutanga ubwigenge bakabwirwa ko ari abantu beza bakwiye guhabwa igihugu bakabisamira hejuru ndetse bagafatanya n’abakoloni guhiga Abatutsi.

Yashingiye kuri uru rugero avuga ko n’uyu munsi hadakoreshejwe ubwenge buzima hari abakongera gukora ibibi.