wex24news

agiye gusubira mu Burasirazuba bwo Hagati kuva intambara ya Israel na Hamas yatangira

 Antony Blinken,Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ategerejwe mu Misiri aho ari bugirane ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’icyo gihugu, amakuru akavuga ko bigamije gusaba icyo gihugu gufungura imipaka yacyo kugira ngo cyakire umubare munini w’abatuye agace ka Gaza, kari kuberamo intambara karundura iri guca ibintu hagati ya Hamas n’Ingabo za Israel.

Uru ni uruzinduko rwa munani Blinken agiriye mu Burasirazuba bwo Hagati kuva iyi ntambara yatangira, intambara yasize icyasha isura ya Israel ku rwego mpuzamahanga ndetse na Amerika igashinjwa kuyishyigikira.

Blinken kandi ari buganire na Perezida wa Misiri, Abdel Fatah al Sisi ku bijyanye na gahunda yo kugarura amahoro muri aka gace, cyane cyane hashyigikirwa ibiganiro bishobora guhagarika intambara.

Blinken kandi azasura Qatar na Jordan mu ruzinduko ruzasozwa kuri uyu wa Gatatu. Ibihugu byombi bifite uruhare mu gukemura amakimbirane kuko nka Qatar yagize uruhare mu kuyobora ibiganiro byari bigamije gufasha impande zihanganye kuganira.