wex24news

 bahize kongera ishoramari mu Rwanda

Nyuma y’uko mu 2023 igihugu cyabo cyaciye agahigo ko kuba icyahize ibindi mu gushora imari itubutse mu Rwanda, Abahinde baba mu Rwanda batangaje ko no muri uyu mwaka nta kabuza ako gahigo bazakagumana kuko u Rwanda ari ahantu hatakenye ko gushora imari yunguka.

Delegates during the India-Rwanda Business Forum held in Kigali, on December 13. Visiting Indian business leaders from various sectors were tipped on Rwanda’s investment climate.

Raporo ya  RDB igaragaza ko mu 2023 u Buhinde bwayoboye ibindi bihugu byashoye, imari nini mu Rwanda, aho yabarirwaga muri miliyari 227 Frw y’ubu

Ubwo Abahinde baba mu Rwanda bifatanyaga n’Isi muri rusange mu gutera ibiti, bagarutse ku ruhare rwabo mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda, berekana ko nta kabuza intego yabo na n’ubu ari uguca ako gahigo bafite ko mu 2023.

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’ubucuruzi hagati y’u Buhinde na Afurika, Dr Saurabh Singhal yavuze ko muri iyi minsi ari guhura n’ingaga z’abacuruzi n’abashoramari bo mu Buhinde, abereka ibyiza byo gushinga inganda mu Rwanda.

U Buhinde bwohereza mu Rwanda ibicuruzwa birimo imashini, ibikoresho by’ubuvuzi, ibinyabiziga, ibinyobwa, mu gihe bwo bukarutumizamo icyayi, ikawa n’amabuye y’agaciro atandukanye.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde wakomeje kuzamuka kuva u Rwanda rufunguye Ambasade yarwo muri iki gihugu cyo muri Aziya mu 1999, ndetse rujya muri Commonwealth mu myaka 10 yakurikiyeho.

RDB igaragaza ko mu 2023 ishoramari ryanditswe mu Rwanda ryiyongereyeho 50% mu 2023 ugereranyije na 2022, rigera kuri miliyari 2.4$. ni ishoramari biteganywa ko mu myaka itanu iri imbere rizaba rimaze gutanga akazi ku bantu 40,198.