wex24news

ikomeje kwitwara neza mu mikino ya nyuma ya NBA

Boston Celtics yatsinze Dallas Mavericks amanota 105-98 iba intsinzi ya kabiri mu mikino ya nyuma ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu mukino wa kabiri wabaye mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki 10 Kamena 2024 ku kibuga cya Celtics, TD Garden.

Igice cya mbere cyarangiye Boston Celtics iyoboye umukino n’amanota 54 kuri 51 ya Dallas Mavericks. iyi kipe y’i Boston yakomeje gukina neza no kuyobora umukino mu gace ka gatatu, cyane ko abarimo Jayson Tatum na Jayden Brown bayitsindiraga cyane.

Umukino warangiye Boston Celtics yatsinze Dallas Mavericks umukino wa kabiri, ku manota 105-98 ikomeza kwizera kuzegukana Igikombe cya Shampiyona.

Imikino ibiri ikurikira izabera ku kibuga cya Mavericks, American Airlines Center aho uwa gatatu uteganyijwe ku wa Kane, tariki 13 Kamena 2024.