wex24news

kubaka ikigo cy’ubushakashatsi ku ndwara z’ibyorezo

Abadepite batoye itegeko ryemeza inguzanyo ya miliyoni 120 z’Amadorali ya Amerika azifashishwa mu mushinga wo guhangana n’indwara z’ibyorezo, aho i Masaka ahagenewe kubakwa ibikorwaremezo by’ubuvuzi hazashyirwa ikigo cy’ubushakashatsi na laboratwari igezweho bizajya bikoreshwa mu guhangana n’ibi byorezo.

Ni inguzanyo u Rwanda rwahawe n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, igenewe umushinga wo kwitegura ibyorezo by’indwara, kubishakira ibisubizo no guhangana na byo hakoreshejwe uburyo bwa gahunda z’ibyiciro byinshi

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana kuri uyu wa 10 Kamena 2024 yabwiye Abadepite ko inguzanyo ya miliyoni 120$ ni ukuvuga asaga miliyari 157,99 Frw azifashishwa mu guteza imbere ibikorwaremezo by’ubuvuzi bigamije gukumira ibyorezo.

Yagaragaje ko mu mishinga y’ingenzi iri muri iri tegeko “Harimo kubaka laboratwari nshya igezweho ifite n’ibikoresho, harimo kubaka ikigo cy’ubushakashatsi ku byorezo.

Uretse iki kigo kandi hazagurwa imbangukiragutabara, n’amavuriro yimukanwa hanubakwe ikigo gishinzwe gucunga ibiza.

Muri aka gace ka Masaka hateganyirijwe ibitaro, ibikorwaremezo bya farumasi, laboratwari, hoteli, amashuri n’ibindi biri muri uwo mujyo.